Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryahisemo abasifuzi bane mpuzamahanga b’Abanyarwanda bazayobora imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Werurwe.
Abo basifuzi barimo ab’imbere mu kibuga ari bo Uwikunda Samuel na Umutoni Aline, ndetse n’ab’igitambaro Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier. Aba bose bafite ubunararibonye mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika.
Bari mu itsinda ry’abasifuzi 30 baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bazifashishwa muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2024.
U Rwanda ruzakira amatsinda abiri, aho amakipe arimo u Rwanda, Kenya na Estonia azahatana mu mikino izabera kuri Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru no kongera ubunararibonye.
SOMA INKURU : Senegal yambuwe igikombe cya Afurika
