Umuhanzi w’indirimbo gakondo Masamba Intore yashimye Isango Na Muzika Awards yamuhaye igihembo cya mbere atwaye mu muziki wo Rwanda.
Masamba Intore yahawe igihembo cy’umurage w’ubuzima bwose (Life Achievement Award) mu bihembo bya IMA Awards 2025, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu muziki nyarwanda.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 40 akora umuziki, yavuze ko ari ubwa mbere atwaye igihembo mu Rwanda, kandi nyamara atari uko nta bikorwa afite.
Ati “Nibwo bwa mbere mbonye igihembo mu Rwanda, si uko ntakoze ibintu byinshi, birahari, bimwe nabonye babifite muzampe icyo cyegeranyo nibura nzajya nkereka n’abana banjye bishime.”
Masamba Intore kandi yongeye gucyebura Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, yongera kuyibutsa ko yagakwiye kuba ari yo ifata iya mbere mu gutanga ibihembo bikuru ku bahanzi.
Ati “Kuba hari na Minisiteri ishinzwe abahanzi, yakagombye kuba ari yo ifata iya mbere kugira itange ibihembo bikuru mu bahanzi”
“Ariko yaba Minisiteri, yaba abaturage, ibintu bitangirira ku baturage, ubwo ni ukuvuga y’uko mutanze ubutumwa, mutanze ubutumwa bukomeye. Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y’umuco n’abahanzi munyegenyege.”
Asoza ubutumwa bwe, Masamba Intore yongeye kugaruka ku bihembo yegukanye muri Tanzania na Nigeria, avuga ko bitagakwiye kuba mu mahanga ari bo batekereza mbere ku muhanzi wahaye byinshi Abanyarwanda, ndetse bakaba ari nabo bamuha igihembo mbere yo mu Rwanda.



