Marvin Kury wakunzwe cyane n’igitsinagore nyuma yo kwitabira ubutumire mu ikipe y’igihugu AMAVUBI mu mikino ya FIFA Series yashyize hanze igitabo yise “Knee Performance “.
Ni gake umukinnyi w’umupira w’amaguru afata umwanya akandika igitabo gusa Marvin Kury nyuma yo gusoza imikino ya FIFA Series mu ikipe y’igihugu AMAVUBI yamaze gushyira hanze igitabo ” Knee Performance” gishingiye ku kamaro k’ivi ku mukinnyi w’umupira w’amaguru.
Ibi bije nyuma yaho yagize imvune ikomeye cyane mu ivi byatumye amara igihe kirenga umwaka uyu mukinnyi atagaragara mu kibuga ibintu byamubabaje cyane ndetse bituma anafata umwanzuro wo kwandika iki gitabo .
Marvin Kury akaba Ari umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu mikino ya FIFA Series ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’igitsinagore
