Ikipe ya Marine nyuma yo kumenyerwa ko imbere ya APR FC itajya yihagararaho kuri ubu nayo yahinduye imvugo yanga gutandaraza nayo yihagararaho nk’abagabo.

Ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umukino wabereye mu karere ka Rubavu ukaba warangiye ikipe ya Marine itesheje amanota ikipe ya APR FC ikanga gutandaraza ahubwo ikihagararaho nk’abagabo.
Ni umukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri stade Umuganda aho ikipe ya Marine yanganyije n’ikipe ya APR FC ibitego 2 kuri 2 ku ruhande rwa Marine ibitego byatsinzwe na Ndombe Vingile na Mbonyumwami Taiba naho ku ruhande rwa APR FC ibitego byombi bikaba byatsinzwe na Djibril Ouattara.
Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports aho bari bategereje uko ugomba kurangira nubwo batari bizeye ko ikipe ya Marine ishobora gutesha amanota ikipe ya APR FC bitumye hahise hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 6 hagati y’amakipe yombi mugihe ikipe ya Rayon Sports igifite umukino w’ikirarane