Ku isabukuru y’umuhanzi Yvan Muziki umukunzi we Marina yamudomagije mu magambo adasanzwe anaboneraho kumwibutsa ko ari urukundo rw’ubuzima bwe.
Umuhanzikazi Marina yifurije umukunzi we Yvan Muziki isabukuru nziza y’amavuko abihamiriza mu bandi ko ari urukundo rw’ubuzima bwe Yvan Muziki nawe atazuyaje amugaragariza urwo amukunda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Marina yatomagije umukunzi we aho yagize ati ” Umukunzi wanjye yavutse isabukuru nziza ku rukundo rw’ubuzima bwanjye ” Yvan Muziki nawe wahise uza ahatangirwa ibitekerezo amuhamiriza urwo amukunda aho yagize ati ” Urakoze mutima wanjye “.
Yvan Muziki akaba aherutse guterera ivi Marina amusaba kumubera umugore bakazabana akaramata.