Umuhanzikazi Marina yatangajwe na EAP nk’umuhanzi wa kane uzitabira MTN Iwacu Muzika Festival izazenguruka uturere turindwi tw’igihugu.
Marina aje akurikira Kevin Kade, Kenny Sol na Bushali nabo bamaze gutangazwa ko bazanyura mu turere turindwi mu gihugu bataramira abakunzi b’umuziki.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 izanyura mu turere turimo HUYE [20 Kamena], Karongi [27 Kamena], Muhanga [04 Nyakanga], Nyagatare [11 Nyakanga], Ngoma [18 Nyakanga], Musanze [25 Nyakanga] ndetse na Rubavu [01 Kanama 2026].
SOMA: Marina w’isugi yambitswe impeta
Marina ni inshuro ya mbere agiye kugaragara muri ibi bitaramo bizenguruka intara zose y’igihugu.
Marina uherutse kwambwika impeta y’urukundo na Yvan Muziki na we usanzwe ari umuhanzi, azaba ari umuhanzi utegerejwe na benshi bakunda kuko muri uyu mwaka bigaragara ko ari mu bihe bye byiza.
