RBC yatangaje ko mu mpera za 2025 hagaragaye ubwiyongere bukomeye bw’abandura malaria, biterwa ahanini n’imvura nyinshi yaguye igatuma habaho ibidendezi byororokeramo imibu.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2025 habaruwe abarwayi ba malaria 114,804, mu Ukwakira bagera kuri 165,854 naho mu Ugushyingo bagera kuri 162,020.
RBC ivuga ko iri zamuka ryatewe n’imvura nyinshi yaguye muri ibyo bihe, igatuma habaho ibidendezi byororokeramo imibu itera malaria.
Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, RBC yongereye ibikorwa byo gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2025, bigera mu nzu zirenga miliyoni imwe. Ikigo cyatangaje ko iyi gahunda izakomeza no mu 2026, hanatanzwe inzitiramubu nshya mu turere twibasiwe cyane.
RBC yasabye abaturage kwirinda ibidendezi, kurara mu nzitiramubu no kwihutira kwivuza igihe bagize ibimenyetso bya malaria.


