Mu gitaramo Doja Cat yataramiyemo muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026, kitabiriwe n’abarimo na Madamu Jeannette.
Ni igitaramo cyateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB. Iki gitaramo cyiswe Global Citizen Move Afrika cyaberaga i Kigali ku nshuro ya gatatu.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari muri iki gitaramo yari yicaranye n’umuhanzikazi Khadja Nin wubatse ibigwi mu muziki w’u Burundi ndetse no mu Rwanda.
SOMA:Doja Cat yemeje Minisitiri Nduhungirehe
Doja Cat wahaye ibyishimo abari muri BK Arena, bwari ubwa mbere ataramiye ku mugabane wa Afurika, nyuma yo kuva i Kigali akazahita yerekeza muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026, nibwo muri ibi bitaramo.
Muri Afurika y’Epfo aho uyu muraperikazi anafite inkomoko kuri se umubyara, azahataramira mu mu nyubako yitwa SunBet Arena yakira abantu 8500.

