Umunyamuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yahishuye ko afitiye inzozi zikomeye zo gukorera ibitaramo mu gihugu cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo .
Ibi yabigarutseho mu kiganiro na MIE EMPIRE aho yatangaje ko kuba adafitanye amateka n’igihugu cye cy’amavuko atari impamvu ze bwite.
Mu buryo bwuzuye amarangamutima magambo ye yagize ati”Negereje ko bikoma gato… nta natekereje kabiri nzahita nambuka”.
Mu bice yahishuye ko yifuza gukoreramo ibi bitaramo harimo umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, guhera muri Mutarama uyu mwaka, Bukavu ndetse na Minembwe..
Muri iki kiganiro kandi yahishuye ko ari umukunzi ukomeye w’Abarwanyi b’impunduramatwara ba AFC/M23, aho yanatangaje ko ajya abasengera mu rugendo barimo rwo kubohora ubwoko bw’Imana.


