Nsanzumuhire Ntambara Livine uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lyvine Rwanda ndetse akaba umwarimu ukora n’itangazamakuru kuri radio Rwanda, ahatanye mu bihembo bya East Africa Youth Awards (EAYA).
Lyvine ahatanye mu cyiciro cy’urubyiruko rwagize uruhare mu guteza imbere uburezi no kubukundisha abandi. Muri ibi bihembo ahatanye n’urundi rubyiruko rurimo urwo muri Kenya, Tanzania ndetse Uganda.
Amatora muri iki cyiciro ndetse no mu bindi byiciro arakomeje kuva tariki ya 5 Gashyantare akazasozwa tariki ya 1 Werurwe 2026.
Dore uko watora Lyvine Rwanda, kandi https://vote.eaya.africa/ hanyuma ushakishe amazina ya LIVINE N. NTAMBARA hanyuma umutore, wibuke ko ari ubuntu nta mafaranga usabwa.
East African Youth Awards (EAYA) ni ibihembo byatangijwe muri 2023, bishyigikiwe n’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigamije guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko.



