Logan Joe ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane i Kigali cyane mu ndirimbo nka “Treasure”, “Ntiwamvamo” ari kumwe na Kenny K-Short, n’izindi.
Uyu muhanzi mu myaka munani ishize we na bagenzi baje mu njyana zari zigezweho nka “Drill” y’Abongereza gusa we agenda azana umwihariko wo kuyikora ayihuza no kuririmba bihuzwa n’ibyo benshi mu baraperi bita guhogoza.
Uburyo Logan Joe akoramo nibwo benshi mu bazobereye iby’umuziki bita ‘Melodic Drill’.
Logan mu ndirimbo nka “Tricky”, “Njyewe Utazi”, kugeza kuri “Kibonumwe” abantu batangiye kwibaza ku mwihariko we biba akarusho akoze “Ntiwamvamo” na “Treasure” iri gukundwa cyane muri iyi minsi.
SOMA: Indirimbo 5 z’Abanyarwanda zagejeje miliyoni kuri YouTube, Audiomack na Spotify
Mu bihe bitandukanye abakunzi b’umuziki bagiye biba imiririmbire y’uyu muhanzi, bamwe bakibaza niba ari umuraperi cyangwa umuhanzi uririmba bisanzwe gusa na we akenshi avuga ko we ari umuhanzi ukora injyana zose.
Uretse Logan wihariye kuri iyi njyana hano mu Rwanda, abahanzi nka Kenny K-Shot banakoranye indirimbo “Ntiwamvamo”, na we n’undi muhanzi ujya uyikoraho.
