Umuhanzi Lil G umwe mu bahanzi bafite amateka muri muzika Nyarwanda nyuma y’imyaka itatu aba muri Pologne agiye kugaruka mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka itatu n’igice umuraperi Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G amaze yumukiye mu gihugu cya Pologne kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye kugaruka I Kigali.
Uyu muraperi wakunze cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Agaciro,Nimba umugabo,Aca Blague ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko azagera mu Rwanda taliki 02 Mata 2026.
Kimwe mu byo yavuze bizaba bimugenza harimo no kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994
