Umuhanzi akaba na producer Li John akomeje kuyobora abahanzi bo mu Rwanda barebwa cyane kuri YouTube.
Kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 27 Werurwe 2026, Li John ni we muhanzi wa kabiri warebwe cyane mu Rwanda kuri YouTube, nyuma ya Diamond Platinumz.
Muri iyi minsi kandi indirimbo ebyiri zarebwe cyane kuri uru rubuga mu Rwanda, ni “Uragaruka” na “Bindenze” zose za Li John.
Abahanzi bamukurikira barimo Bruce Melodie, Yampano na Chriss Eazy.
SOMA:Juno Kizigenza agomba guha abakunzi be album uyu mwaka
Li John kandi indirimbo ze niyo urebye ku rubuga nka Tiktok ruri gukoresha cyane muri iyi minsi, usanga naho indirimbo ze zakunzwe cyane
