Umunyezamu Kwizera Olivier nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports yongeye kugirirwa ikizere mu ikipe y’igihugu benshi bacika ururondogoro.
Kwizera Olivier nyuma y’igihe kitari gito adahamagarwa mu ikipe y’igihugu benshi bakavuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa ubundi agomba kuzasubirana umwanya we kuri ubu akaba yongeye guhamagarwa aho benshi bibaza niba Yaba aje gusimbura Ntwari Fiacle akabasha kubanza mu kibuga.
Ntwali Fiacle ubusanzwe niwe munyezamu ubanzamo mu ikipe y’igihugu gusa kuri iyi nshuro benshi bakaba bakomeje kwibaza niba nyuma y’igihe kinini adakina mu ikipe ye araza kubanzamo Kwizera Olivier akajya ku ntebe y’abasimbura Kandi ariwe umaze igihe akora.
Benshi bemeza ko mu Rwanda Kwizera Olivier ari umwe mu bakinnyi bazi izamu cyane gusa benshi bagashidikanya ku myitwarire ye akenshi usanga inamugonga igatuma agenda yirukanywa mu makipe imburagihe.
