Kwizera Olivier nyuma yaho Rayon Sports isezereye Police muu gikombe cy’amahoro yasubije umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi wanze kumuhamagara ko adateze kuzacika intege.
Umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yavuze ko kuba atarahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi ” yitegura imikino ya FIFA Series 2026 bitamuciye intege ahubwo azakomeza kwitwara neza kugira ngo ubutaha azagirirwe icyizere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yasezereyemo Police muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro aho Kwizera Olivier yagize ati ” Uhitamo ni amahitamo ye , njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye kuba nakora buriya igihe nikigera nzahamagarwa , Ndi umunyarwanda , nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’igihugu ntabwo nakinira Rayon Sports ngo ikipe y’igihugu nimpamagara nange kwitaba”.
Kwizera Olivier n’umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha cyane ikipe ya Rayon Sports aho agenda ukuramo ibitego biba byabazwe ndetse akaba ari umwe mu bateye penariti ku mukino basezereyemo Police akabasha no kuyinjiza.
