Umuzamu Kwizera Olivier mu bihembo bitangwa na Skol byo guhemba umukinnyi w’ukwezi akaba ariwe wabashije kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa kabiri
Mu birori byabereye mu Nzove ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo akaba ari igikorwa cyatangiye saa munani aho kwizera Olivier yahigitse abo bari bahanganye yegukana igihembo.
Kwizera Olivier wari uhanganye n’abarimo Bigirimana Abedi na Ramazani Tshimanga yabashije kwegukana igihembo ahanini abikesha ukuntu yagiye atabara cyane ikipe ya Rayon Sports.
Igikorwa cyo guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi bikaba bitegurwa n’uruganda rwa Skol aho kuri ubu basigaye babicisha mu kinyobwa cyabo cya Skol Lager.
