Kwizera Olivier ukinira Rayon Sports yamaze gusimbura Ntwari Fiacle mu mavubi agomba gutangira umwiherero kuwa mbere aho atazitabira ubutumire kubera impamvu z’uburwayi.
Nyuma y’igihe hibazwa impamvu umunyezamu Kwizera Olivier atahamagawe mu ikipe y’igihugu AMAVUBI kuri ubu yamaze gusimbura Ntwari Fiacle utazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mikino ya FIFA Series kubera ikibazo cy’uburwayi.
Kwizera Olivier akaba agarutse mu ikipe y’igihugu AMAVUBI kuri yaherukagamo muri Nzeli 2022 ubwo ikipe y’igihugu yari mu gihugu cya Morocco ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu mikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda .
Imikino ya FIFA Series ikaba izatangira kuwa 27 Werurwe 2026 aho ikipe y’igihugu AMAVUBI izakina na Grenada saa tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.
