Umuhanzi Shemi yavuze ko igihe yakoraga indirimbo “Peace Of Mind” yakunzwe cyane, yaje gukurikirwa n’uruhurirane rwo kujagarara mu bwoko.
Aganira na MIE Empire, Shemi yavuze ko agikora iyi ndirimbo abantu bamwe bamubwiraga ko atazongera gukora indirimbo nini nkayo, bihurirana n’uko yigaga nta n’umwanya uhagije afite bituma izinukwa kongera gusubira muri situdiyo.
Yagize “Abantu ikintu baba bakubwira, ngo ese indi irava he?… Icyo gihe situdiyo nari naranayitinye bikomeye, naravuze nti ese ubu ndajya gukora iki n’iyi ndirimbo ingana gutya.”
“Narimfite ubwoba bwinshi, ibaze kuvunga ubwo bwoba rero n’ishuri, ni ibibazo.”
SOMA: Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Akomeza avuga ko ibi yabikoze kubera ko na we yumvaga afite impungenge z’indi ndirimbo yakora uko yaba imeze gusa yaje kubirenga akomeza gukora.
Nyuma y’ibi byose Shemi yakomeje gukora umuziki ndetse izirimo nka “Uzambwire”, “One Time”, n’izindi yagiye akorana n’abahanzi nka Juno Kizigenza, B-Threy, Bulldogg, zikomeza kwagura izina rye.
Uyu muhanzi kuri ubu afite umuzingo muto (EP) yise “Nzabikora” igizwe n’indirimbo zigera kuri 5. Iyi EP nshya avuga ko yayikoze agira ngo anahane ubutumwa abibaza ku muziki.


