Benshi bamaze igihe bibaza impamvu The Ben yatoboye agasubiza Melodie, nyuma y’imyaka 4 amwendereza undi akaryumaho.
3D TV yagerageje kumenya impamvu nyamukuru yatumye The Ben asubiza Bruce Melodie, tubwirwa ko ari “Guca Agasuzuguro’.
Bruce Melodie yatangije ibitero by’amagambo kuri The Ben mu 2021 ubwo yumvikanaga avuga ko mugenzi ari umunebwe.
Soma: Azabaga inda ya Bruce Melodie- The Ben muri ‘Indabo zanjye’
Mu myaka yakurikiye Melodie yumvikanye mu biganiro bitandukanye avuga ko bamuhuje na The Ben yamukubita agakoni ku nda n’ibindi byafashwe nko kwiyenza.
Umwe mu begereye The Ben yabwiye 3D TV Rwanda ko ibi byose aribyo byasunikiye The Ben gusubiza Bruce Melodie mu rwego rwo kumuha ‘Gasopo’ no ‘Guca agasuzuguro’.
SOMA: Minisitiri Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya The Ben n’uwo ari we wese “
“Bruce yamwiyenjeho kenshi Mugisha agaceceka. Akavuga ngo azamukubita agakoni ku nda, na ya magambo yose uzi… Rero gahunda ubu nuguca agasuzuguro. Niyo mpamvu twanditse “Indabo zanjye”. Umwe mu begereye uyu muhanzi aganira n’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA
Muri iyi ndirimbo ‘Indabo zanjye’ Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ashinja Bruce Melodie kwifashisha imbaraga z’umwijima, akavuga ko yangije bagenzi be kugira ngo abeho.
Hari aho avuga ko Bruce yabaswe n’ifu bisobanuye ibiyobyabwenge ndetse ko akwiye kubaha mukuru we kuko ari we ‘Gisamagwe’ gihagarariye umuziki nyarwanda.
Aba bahanzi bombi bamaze igihe batungana intoki mu ndirimbo, bagiye guhurira mu gitaramo “The New Year Groove” kizabera muri Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026.
Kanda hano ugure tike zitarashira




