Menya kimwe mu byorezo bikomeye byabayeho mu mateka y’isi. Icyorezo cyo kubyina cyoretse imbaga mu Bufaransa mu kinyejana cya 14.
Mu mwaka wa 1518, mu mujyi wa Strasbourg (icyo gihe yari mu Bwami bwa Roma, ubu ni mu Bufaransa), hadutse icyorezo kidasanzwe cyamenyekanye mu mateka nka “Dancing Plague” cyangwa icyorezo) yo kubyina.
Iyi nkuru yatunguye isi kuko yagaragaje abantu babyina iminsi nta bushake, nta byishimo, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Ibi ngo byatangiriye ku mugore umwe, uzwi mu mateka nka Frau Troffea, watangiye kubyina mu muhanda nta muziki, nta byishimo, kandi nta mpamvu izwi. Icyatunguye benshi ni uko atahagaritse kubyina n’igihe yarushye cyane.
Mu minsi mike, abandi bantu batangiye kumwiyungaho, nabo bakabyina uko bashoboye, bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kubihagarika.
Mu byumweru bike gusa, abantu barenga 400 bari bamaze kwibasirwa n’iyi ndwara idasanzwe. Abenshi babyinaga amasaha menshi ku munsi, bamwe bagwa hasi kubera umunaniro ukabije, abandi bagapfa bazize indwara z’umutima, umwuma, cyangwa gutakaza imbaraga z’umubiri. Ibyo byateye ubwoba n’akajagari mu baturage.
Abaganga bo muri icyo gihe bagerageje gusobanura iki kibazo, bamwe bavuze ko cyatewe n’“amaraso ashyushye cyane” (hot blood), ari nayo mpamvu basabye ko abarwayi bakomeza kubyina kugira ngo babirekure.
Ibyo byatumye ubuyobozi bushyiraho ahabugenewe ho kubyinira, ndetse banazana abacuranzi n’ababyinnyi babigize umwuga. Iki cyemezo cyaje kongera ikibazo aho kugikemura.
Nyuma, abayobozi b’amadini baje gutekereza ko ari igihano cy’Imana cyangwa imyuka mibi, bituma bohereza abarwayi gusenga no gusurwa mu nsengero. Icyakora, na byo ntibyahise bitanga igisubizo.
Kugeza n’uyu munsi, nta busobanuro bwemewe neza kuri Dancing Plague. Abashakashatsi bo muri iki gihe bemeza ko bishobora kuba byaratewe n’ihungabana rikomeye ryo mu mutwe (mass hysteria), inzara,cyangwa indwara y’uburozi ituruka ku ngano yanduye (ergot fungus).
Iyi nkuru igaragaza uko amateka yuzuyemo amayobera, kandi ikibutsa ko hari byinshi ku myitwarire y’abantu tutarasobanukirwa neza. Dancing Plague iguma ari imwe mu nkuru zitangaje kurusha izindi mu mateka y’isi.


