Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, FERWAFA yavuze ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika Adel Amrouche nyuma y’isesengura ryimbitse.
Ryagaragaje ko uyu mutoza yirengagije inshingano n’amabwiriza agenga akazi ke, bituma ubuyobozi busanga bidashoboka gukomeza gukorana na we.
FERWAFA yanenze imyitwarire yo kudakora akazi ke ari mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe. Amrouche yakunze kuba hanze y’igihugu atabifitiye uruhushya, ibintu byabaye imbogamizi ikomeye mu mikorere ye. By’umwihariko yagiye mu Burayi nta ruhushya, avuga ko agiye gusura abakinnyi bitari muri gahunda.
SOMA: Amrouche wa Amavubi yasuye Mickels Brothers muri Azerbaijan
Ku ruhande rw’imibare, mu mikino umunani yatoje Amavubi yatsinze umukino umwe gusa, anganya itatu atsindwa ine, atsinda igitego kimwe gusa mu gihe yinjijwe ibitego 10.



