Umuhanga mu gucura injyana z’umuziki Kompressor yatangiye gukora indirimbo nini muri muziki nyarwanda.
Ishimwe Habimana Olga amazina nyakuri ya Kompressor w’imyaka 22 kuri ubu ni umwe mu ba-producers bagezweho i Kigali ndetse biri gukenerwa n’abahanzi benshi mu bihangano bakora.
Kompressor wize imibare ubugenge na mudasobwa (MPC) mu mashuri yasimbuye, mu 2023 nibwo yatangiye gukora indirimbo z’abahanzi nyuma y’uko yari amaze gusoza ayisumbuye.
SOMA:Christopher yahariye Bruce Melodie ibyo kuba 001
Kuri ubu uyu musore ubarizwa muri 1:55 AM, amaze gukora ku ndirimbo zabaye nini mu gihugu nka “Sibyanjye” ya Yampano, “Love Lyfe” ya Elvis Lenzy, na “My Gheez” ya Kenny Sol na Bulldog.
Uretse izi kandi hari n’izindi nka “Dance” ya Davis D yakozeho, “Nzabikora” ya Shemi, “Kristu Yezu” ya Zeo Trap, n’izindi.Element Eleeeh wahoze muri 1:55 AM, ni we wafashe akaboko Kompressor, kugeza umugejeje muri iyi kompanyi ifasha abahanzi.
SOMA:Element na Madebeats bunze imbaraga
Kompressor avuga ko atize umuziki byeruye gusa ngo aho yigaga mu Agahozo Shalom Youth Village, bashyirirwaho uburyo bwo kugira icyo bawigaho.
