Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko ikipe ayoboye itari mu bibazo by’amikoro nk’uko bamwe babivuga, ashimangira ko ifite abaterankunga benshi bayifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yandikiye umuyobozi wa SK FM Sam Karenzi mu rukiko ry’ikirenga mu gihe hakomeje kuvugwa umushinga wo guhuza amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United.
KNC yagize ati: “Ha ha ha ha Gasogi ryose ntabwo riri mu bibazo,ntabibazo birimo dufite abaterankunga benshi harimo ntumujyi wa kigali “
Yakomeje avuga ko amasezerano Gasogi United ifitanye n’Umujyi wa Kigali ashobora guseswa igihe cyose, ariko ko ibyo bitatuma iyi kipe ihagarara kuko ifite andi mikoro.
Ati: “Amasezerano n’Umujyi wa Kigali ashobora guseswa, ariko ntawategeka Gasogi kwivanga kugira ngo ayo masezerano akomeze.”
Mu butumwa bwe kandi, KNC yakebuye kazungu clever ko Gasogi United itari ikibazo cyo kwikiza, ahubwo ko ari umugisha ku mupira w’amaguru mu Rwanda no ku bafana bayo.
Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje impaka ku mushinga uvugwa wo kugabanya cyangwa guhuza amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ibintu byakuruye ibitekerezo bitandukanye mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
SOMA INKURU : Kigali Pelé Stadium hongeye kuzima amatara mbere y’amarushanwa mpuzamahanga
