Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yongeye gutangaza mbere y’umukino uzahuza ikipe ye na APR FC mu mikino ibanza ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026 saa moya z’ijoro, aho Gasogi United izaba yakiriye APR FC mu mukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, KNC yavuze ko imisifurire ari kimwe mu bituma Igikombe cy’Amahoro rimwe na rimwe kitaryohera abafana, avuga ko hari aho amakipe akomeye afashwa kurusha ayandi.
Yagaragaje ko nubwo APR FC ifite amateka akomeye, bitavuze ko igomba gufashwa mu kibuga , asaba abasifuzi kutabogama ubundi bakareba umukino mwiza.
KNC kandi yahamagarariye abafana kuza ari benshi kureba uwo mukino, avuga ko bizeye gutsinda. Yavuze ko abafana bazaza kuri sitade bazataha bavuga ibindi bitandukanye n’ibyo bari batekereza mbere y’umukino.
Dore ko imyaka itatu ishize bakunze guhurira mu Gikombe cy’Amahoro kandi buri kipe yasezereye indi usabye kutabura kuri uwo mukino.
SOMA INKURU : Ngabo Roben nyuma yo gusezera muri Rayon Sports yahawe inshingano nshya
