Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yagarutse kuri aya magambo ubwo ikipe ya Gasogi United yari igiye gusinyana amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya, Jayrutty Company LTD.
Aho Jayrutty Company LTD igiye kujya yambika iyi kipe mu byiciro byose, mu gihe kingana n’imyaka itanu.
Uyu mufatanyabikorwa agiye gushora muri iyi kipe asaga miliyoni 1 y’amadolari [Arenga Milliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda] mu myaka itanu.
Ibi bivuze ko buri Season izajya isohora ibihumbi 200 by’Amadorari [Arenga Milliyoni 200 y’amafaranga y’u Rwanda].
Nyuma yo gusinya aya masezerano perezida wa Gasogi United KNC yatangaje ko iyi kipe ifite intego yo kuzaba ari ikipe ikomeye mu myaka itanu iri imbere kuko abona iyi kipe urwego igezeho utayitandukanya n’ikipe zimaze imyaka irenga 90 zishinzwe hano mu Rwanda.
Yagize ati “Turi ikipe iri gutera imbere kurusha izindi mu Rwanda. Niba amateka abivuga neza, wabigenzura. Uyu munsi, iyo uvuze izina Gasogi United, ntushobora kuyitandukanya n’ikipe imaze imyaka 90 mu Rwanda, kandi ibyo ni ibisanzwe.“
Ndetse yakomeje agira ati “Icy’ingenzi kurushaho ni icyerekezo cyacu. Dufite ubufatanye bukomeye mu by’imari, amasezerano y’imari dufitanye na Jayrutty Company LTD, intego zisobanutse, n’icyerekezo gifatika.
Nk’uko Umuyobozi Mukuru (CEO) w’iyi Kompanyi yabitangaje, ndabivuga uyu munsi ntashidikanya, mu myaka itanu iri imbere, Gasogi United izaba ikina CAF Champions League. Muranzi iyo mvuze, mba mbivuze mbikuye ku mutima.”


