Rayon Sports yamaze gusaba Haringingo Francis muri Club ricencing kugirango yemerwe nk’umutoza wayo gusa Kiyovu Sports yanze gusubiza aho iteganya kuyoboka inzira y’amategeko.
Mu gihe umutoza Haringingo Francis yatangiye gukoresha imyitozo muri Rayon Sports ndetse iyi kipe ikaba yamusabiye Club ricencing muri Kiyovu Sports nk’ikipe yatozaga gusa ikaba yanze gusubiza ndetse ikaba iteganya kwitabaza amategeko .
Kiyovu Sports ikaba yamaze gushyira hanze ibaruwa yo gutanga ikirego ndetse bakaba basaba ko amategeko yakubahirizwa kuko bitabaye ibyo baba barenganye cyane.
Ibi bije nyuma yaho Kiyovu Sports ishinja Haringingo Francis kugenda muri Rayon Sports binyuranyije n’amategeko kuko yari akibafitiye amasezerano ndetse bakemeza ko bagomba kwitabaza amategeko kuko uburyo byakozwemo batabyemera.
