Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu myidagaduro Danny Rurema avuga ko abategura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, baramutse batekereje ku kuba bakwitwaza Kitoko Bibarwa muri ibi bitaramo, baba barebye neza cyane ko ari umuhanzi w’abaturage, abantu binganjemo n’abo mu ntara baba bashaka.
Yagize ati “Ku mahitamo yanjye ntekereza ko Kitoko aba aje muri MTN Iwacu Muzika, byaba ari amahitamo meza cyane ku buryo udashobora kubyumva.”
Akomeza agira ati “Kitoko mbere na mbere ni umuhanzi w’abaturage kandi akaba ari n’umuhanzi wa kera ukumbuwe.”
SOMA:Davis D azaba ahari muri MTN Iwacu Muzika
Danny kandi avuga ko gufatirana ikibatsi Kitoko yavanye mu Bwongereza ukamwifashisha ntacyo byaba bitwaye.
Kitoko Bibarwa uherutse gutaha avuye mu Bwongereza nyuma y’imyaka 13 abayo, yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo “Ikiragi”, “Bella” yakoranye na Dream Boyz, “Amadaimon”, “Wenema”, “Thank You Kagame”, n’izindi.


Kanda hano wumve ikiganiro cya Danny Rurema