Abahanzi Christopher Muneza na Kitoko Bibarwa batumiwe bwa mbere mu gitaramo kimaze kubaka izina cy’urwenya cya ‘Gen-Z Comedy’ aho bazasusurutsa abantu bazaba bakitabiriye.
Gen-z comedy izwiho kuzamura impano mu rwenya, igiye kongera kuba aho itegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 26 Gashyantare 2026.
Nkuko bagiye bongeramo n’igice cyo gutumira abahanzi bakaganira ku rugendo rwabo, bakanasusurutsa abitabiriye kuri ubu hategerejwe “Kitoko, Christopher hamwe n’itorero rya gakondo rizwi ku izina rya Indashyikirwa.”
Abanyarwenya bazagaragara kuri uwo munsi harimo abatumiwe aribo “Joshua, Dogiteri Nsabii na Bijiyobija” abandi basanzwe bazakora ni “Muhinde, Kadudu, Rumi” n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000frw, 10,000frw na 20,000frw mu myanya y’icyubahiro.

