Ibihembo bya Shining Stars Africa Awards byari bisanzwe bitangirwa muri Afurika y’Epfo, bigiye gutangirwa i Kigali muri 2026.
Ni ibihembo bihatanyemo abantu batandukanye barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abayobozi mu nzego za Leta, abanyamakuru, ndetse n’abandi bakora ibikorwa bifasha sosiyete.
Abahatanye bari mu byiciro 40, bakaba barimo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda ruzakira ibi bihembo.
SOMA:Miss Jolly yegukanye ibihembo bitatu muri Zikomo Awards
Umuyobozi wa Shining Stars Africa Awards, Abitije Seraphin Elise aganira na 3D TV RWANDA yavuze ko impamvu yatumye ibi bihembo bizatangirwa i Kigali kuri inshuro, ari ukubera gahunda nziza ya Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati “Shining Stars Africa Awards 2026 yari isanzwe ibera muri Afurika y’Epfo ariko kubera gahunda nziza ya Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gutuma igihugu kiba ikimenyabose muri Afurika n’Isi twahisemo gukorera i Kigali mu Rwanda.”
Ibi bihembo bizatangirwa muri Olympic Hotel ku wa 07 Werurwe 2026.




