Umunyarwenya akaba n’umuhanzi Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) udaheruka gushyira hanze indirimbo nkuko yari asanzwe abikora yatangaje ko icyatumye asubika umuziki ari ikibazo cy’uburwayi yari afite.
Kibonke ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda ariko babihuza n’umuziki, mu kuririmba kwe yibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko harimo n’urwenya.
Mu kiganiro yakoranye na Igihe Sports yavuze ko umuziki yari yarawusubitse kubera uburwayi bw’ibihaha ariko ubu afite gahunda yo kongera agakora mu nganzo.
Yavuze ko kuririmba bisaba umwuka kandi ko urwaye ibihaha biba bigoranye.
Ati “Nagize ikibazo cy’ibihaha bituma mpagarika umuziki kandi kuririmba ni umwuka. Ubu noneho meze neza ndigutegura album izaba iriho indirimbo zihimbaza Imana, iz’urwenya n’iyo gukunda igihugu.”
Ukwakira 2016 nibwo Clapton yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Fata Terefone Mana’ yakunzwe n’abantu batari bacye bayumvise. Nyuma yaho yasohoye yise ‘Isengesho’, agaragazamo umugore we Mutoni Jackie. Izindi yakoze ni nka ‘Imiyaga’, ‘Ihangane’, ‘Garuka’ n’izindi.

