Umuhanzi Kevin Kade yamaze gutangazwa ko azataramira abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ya 2026.
Uyu muhanzi ugiye gutaramira muri ibi bitaramo ku nshuro ya mbere ari imbere y’abafana, mu mwaka ushize wa 2025, nabwo yari yatangajwe gusa aza kubura ku munota wa nyuma bitewe n’ibitaramo bya Rwanda Convention yari agiyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bwa mmbere ataramira abakunzi be muri ibi bitaramo yari kuri televiziyo kuko hari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
SOMA:MTN Iwacu Muzika Festival izagera i Karongi
Kade yaje gusimbuzwa umuraperi Bulldogg. Kuri iyi nshuro muri ibi bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya karindwi, Kevin Kade ni we muhanzi wa mbere watangajwe ko azataramira abakunzi b’umuziki bari mu turere turindwi bazazenguruka.
MTN Iwacu Muzika Festival itegurwa na EAP (East African Promoters) iyoborwa na Mushyoma Joseph, uyu mwaka izagera mu turere twa, Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Ibi bitaramo bifasha abatuye mu ntara zose z’igihugu kwidagadura, bikazatangira ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026.

