Anita Pendo ukunzwe cyane n’ingeri zitandukanye yashize amanga maze asobanura byimbitse uko abantu bamufashe nyuma yo guterwa inda ndetse nuko uwayimuteye yakur ingofero.

Umunyamakuru akaba umushyushyarugamba ndetse agakora nibyo kuvanga umuziki Anita Pendo yasobanuye uburyo abantu bagiye bamuvuga nyuma yo guterwa inda ndetse n’uburyo abantu bagiye batungurwa n’uwamuteye inda kuko bumvaga bidashoboka.
Mu kiganiro Anita Pendo yagiranye n’abanyamakuru barimo Faustinho Simbigarukaho na Rugaju Reagan akaba yasobanuye ukuntu abantu benshi batatunguwe nuko yatewe inda ahubwo wasangaga abenshi batungurwa n’umuntu wayimuteye kuko abenshi batekerezaga ko bidashoboka bitewe nuko bamubonaga.

Anita Pendo ufatwa nk’umwe mu birwanyeho bitewe n’uburyo abantu benshi usanga bakunda uburyo ari umukozi cyane aho nyuma yo kuva kuri RBA kuri ubu Ari umunyamakuru wa Kiss FM.