Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol ategerejwe muri MTN Iwacu Festival ya 2026 izanyura mu turere turindwi dutandukanye mu gihugu.
Uyu muhanzi yaherukaga muri ibi bitaramo mu 2024, ubwo yari anafite umwihariko wo kugira umubyinnyi wihariye ku rubyiniro witwa Bianca, bagendanye mu turere dutandukanye.
Kenny Sol wakunzwe kuva mu itsinda rya Yemba Voice kugeza atangiye gukora ku giti cye mu ndirimbo nka “Umurego”, “You & I”, n’izindi zagiye zikurikira, yiteguye gutanga ibyishimo mu Iwacu Muzika ya 2026.
SOMA:Juno Kizigenza na Kenny Sol bari kuririra kuri The Ben na Bruce Melodie
Mu ndirimbo z’ibirori zanakunzwe cyane nka “Joli”, “Haso”, “Haje Gushya” ni zimwe mu zo Kenny Sol azifashisha cyane ku rubyiniro mu turere twa, Huye, Karongi, Muhanga, Ngoma, Nyagatare, Musanze na Rubavu.
