Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongeye gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu kibuga Kalisa Rashid, imugarura murugo.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Uyu mukinnyi wari umaze iminsi agaragara mu myitozo ya AS Kigali yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wayo. Agarutse muri iyi kipe nyuma y’uko yari yayivuyemo mu mpeshyi ya 2023 yerekeza muri Rayon Sports, aho yari yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.
Kalisa yari amaze igihe kinini adafite ikipe kuva yatandukana na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024. Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kumusinyisha kugira ngo ifashe iyi kipe kongera kwitwara neza muri shampiyona.
Kuri ubu AS Kigali iri mu bihe bitoroshye muri shampiyona, kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24, bityo ubuyobozi bukaba bwizeye ko ubunararibonye bwa Kalisa buzayifasha kongera kubona umusaruro.
Kalisa Rashid abaye umukinnyi wa gatandatu mushya AS Kigali yasinyishije kuva muri Mutarama 2026, nyuma ya Gedeon Bendeka, Adama Bagayogo, Sunday Inemesit Akang, Sinaly Mory na Usengimana Faustin.
AS Kigali izasubira mu kibuga ku Cyumweru, aho izacakirana na Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona uteganyijwe saa cyenda.
SOMA INKURU : Quinn Cook wakiniye Golden state na Lakes agiye gufasha APR BBC muri BAL
