Miss Queen Kalimpinya umaze kubaka izina mu isiganwa ry’amamodoka kuri ubu ari gusabwa amafaranga agera kuri miliyoni 100 frw kugirango azabashe kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Safari Rally riteganyijwe kubera muri Kenya.
Uyu mukobwa ukorana n’uwitwa Ngabo Olivier kuri ubu bari mu gihugu cya Kenya mu myiteguro no kureba ahazabera iri siganwa rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Kugirango babashe kwitabira iri siganwa bisaba kuba bafite abaterankunga bazabaha amafaranga kuko basabwa byibuze agera kuri miliyoni 100 Frw.
Kugeza ubu bari kugenda babona ababatera inkunga kuko bahawe agera kuri miliyoni imwe y’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga arenga miliyoni 10Frw n’ikigo cyo muri Kenya cya ‘Kenya Electricity Generating Company’ nkuko Kalimpinya yabyerekanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Muri iki gihugu kandi babashije no kwakirwa n’ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya mu rwego rwo kubatera imbaraga.
Iri siganwa biteganyijwe ko rizatangira gukinwa guhera taliki ya 12-15 Werurwe 2026. Izava muri Kenya ijye no mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzania n’ahandi.
Umwihariko wa Safari Rally ni uko ari rimwe mu masiganwa aba agize Shampiyiona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (WRC), aho iry’uyu mwaka rizaba ari agace ka gatatu nyuma y’akazakinirwa i Monaco no muri Suède.
