Bob Pro ,Juno Kizigenza na Kivumbi King bashyize hamwe bashyira hanze indirimbo Kirigute abo bibasira bikomeye abakobwa basambana aho babonye ko bibaviramo indi mico.
Mu ndirimbo yitwa Kirigute ya Bob Pro yahurijemo Juno Kizigenza na Kivumbi King baburiye abakobwa birirwa basambana aho babonye ko uko babikora kenshi ku bantu batandukanye bibaviramo no kugenda biga imico mibi itandukanye .
Muri iyi ndirimbo humvikanamo ko umukobwa ashobora ashobora kunywa itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye bitewe n’abasore baba bagenda bakururana ibyo bikaba byaviramo umukobwa ingaruka zikomeye cyane cyane iyo atazi kwifata.
Aba bahanzi bakaba batanze ubutumwa ko umukobwa wese wirirwa asambana n’abasore batandukanye ntakindi bamukuramo usibye kubashimishiriza umubiri ubundi bakabajugunya.
