Mu gihe inkuru z’ihangana rya The Ben na Bruce Melodie riyoboye izivugwa zose mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol bari kuririra kuri aya mazina manini ngo barebe ko nabo bahangwa amaso.
Aba bahanzi babiri bahoze babarizwa mu kitwaga Igitangaza Music ya Bruce Melodie, bari kugerageza kwifashisha amagambo bacisha ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’indirimbo ziri mu nzira zo gusohoka, byose bagaragaza ko bakuru babo ibyo barimo bidashinga.
Ku ruhande rwa Kenny Sol yatangiye akwena Bruce Melodie agaragaza ko imyambaro yajyanye mu kiganiro n’itangazamakuru cyamuhuje na The Ben, yari yiganye Michael Jackson yambara udupfukantoki (Gloves) z’umweru.
SOMA IYI NKURU: Kenny Sol yakwennye Bruce Melodie
Kenny Sol kandi, ku mbuga nkoranyambaga ze ari kugaragaza cyane ko ibyo The Ben na Bruce Melodie barimo nibamara kugurisha amatike y’igitaramo cyabo, nta kindi kintu bazaba basigaranye cyo gucuruza.
Hari ayo yanditse ati: “Aya matike se narangira bazongera gucuruza iki?”
Juno Kizigenza na we yageze kuri aba bahanzi bayoboye uruganda rw’umuziki kuri ubu, agaragaza ko we yibona abari hejuru kugeza n’aho ateguza indirimbo nshya iziba ibagarukaho.
SOMA: Totora indabo zanjye The Ben yihanijemo Bruce Melodie
Aba agaragaza ko igisamagwe (The Ben) ntacyo amubwiye ndetse akata n’inyusi (inkweto) zagereranyijwe na Bruce Melodie mu ndirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben.
Juno Kizigenza na Kenny Sol bari gukoresha ubu buryo kugira ngo ibihangano byabo ndetse n’amazina yabo bitibagira, nyamara bakuru babo basa n’abubatse uburyo uruganda ruhora rububakiyeho.



