Rutahizamu mushya wa Amavubi, Joy-Lance Mickeys, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kubona akina ari kumwe n’abavandimwe be mu ikipe y’igihugu, ibintu yavuze ko byari inzozi ze kuva kera.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mickeys yavuze ko gukinana n’abavandimwe be ari ibintu bidasanzwe kandi bishimishije cyane, kuko batigeze batekereza ko byabageraho vuba gutya.
Yagize ati: “Ni inzozi zabaye impamo. Gukinira igihugu cyanjye ndi kumwe n’abavandimwe banjye ni ibintu by’agaciro gakomeye.”
Yakomeje avuga ko umwuka uri mu bakinnyi ari mwiza cyane, ndetse n’ubwo ku ikubitiro bari bitonze, ubu bamaze kwiyakira neza mu bandi bakinnyi.
Ku bijyanye n’ibyo abafana bamwitezeho, Mickeys yavuze ko adashyiraho igitutu kinini, ariko yizeye ko nibigenda neza ashobora gutsinda igitego ku mukino we wa mbere.
U Rwanda ruzahura na Grenada national football team mu mikino ya FIFA Series, ku wa Gatanu Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.
SOMA : Joy Lance Mickels wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu AMAVUBI yageneye ubutumwa FERWAFA
