Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka, uri mu bagezweho mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, aherutse kuvuga ku buzima bwe bwo mu bwana agaragaza ko butari bworoshye.
Mu kiganiro cyo kuri murandasi yarimo, uyu muhanzi yavuze ko yakuriye mu gace ka Bwaise.Baraka yatangaje ko mu bwana bwe hari igihe kinini yamaze atambara imyenda y’imbere (underwear) bitewe n’imibereho itari ihagaze neza mu muryango we.
Yagize ati: “Nkiri umwana sinambaraga imyenda y’imbere. Icyo gihe byari ibisanzwe iwacu kuko ubuzima bwari bugoye.”
SOMA:Abanyakenya bongeye kwiyitirira Joshua Baraka ufite amaraso y’u Rwanda
Uyu muhanzi yavuze ko ubuzima yakuriyemo bwamwigishije kwihangana, gukomeza kurwana ku nzozi ze no kudacika intege, nubwo hari ibibazo byinshi yahuye nabyo akiri muto.
Nubwo yakuriye mu buzima butari bworoshye, Joshua Baraka yakomeje gukunda umuziki kuva akiri muto, aza gutangira kuririmba buhoro buhoro kugeza ubwo izina rye ritangiye kumenyekana mu karere.
Uyu munsi, Baraka ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho indirimbo ze zakunzwe cyane ku mbuga zicurangirwaho umuziki no ku maradiyo atandukanye.
