Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yasabye Ngabo Karegeya inka yo kugabira Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula.
Ngabo Karegeya, Jolly yasabye inka asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bukerarugendo bugamije gutuma abantu basobanukirwa imibereho y’inka, ndetse akaba n’umworozi w’inka mu Bigogwe.
Jolly uduhwema gucyeza ubuhanga bwa Minisitiri Paula, yamusabiye iyi nka nyuma yo kubona ibisobanuro yatanze mu nama y’umushyikirano ubwo yabazwaga ku bijyanye no gushyiraho abakoresha imbuga nkoranyambaga uburyo bwa Monetization.
SOMA:Mutesi Jolly yacyeje ubuhanga bwa Minisitiri Paula
Mu magambo ye yanditse kuri X yagize ati “Ngabo Karegeya wazampaye inka nanjye nkayihera min Paula ko asobanutse rwose. Aba ashikamye cyane, n’umunyabwege, ni mwiza ndetse agira n’uburyo akoramo ibye.”
Mutesi Jolly ni kenshi akunzwe gutangazwa n’ubuhanga bwa Minisitiri Ingabire Paula, ndetse ntasiba no kubyerekana ko abimwubahira cyane.




