Umuraperi ndetse akaba n’umushoramari Jay-z umwe mu batunze agatubutse ntiyemeranya n’abahindura imyitwarire kubera ko bamaze kugira amafaranga menshi ahamya ko ibyo biterwa nuko n’ubundi umuntu aba asanzwe ateye.
Jay-z umwe mu baraperi bakunzwe cyane ndetse akaba n’umushoramari ukomeye mu muziki yatangaje uko abona abandi bakire ndetse anemeza ko amafaranga umuntu atunze adakwiriye guhindura imyitwarire ye ahubwo akenshi usanga abantu bahinduka gutyo no mu buzima busanzwe baba basanzwe bafite iyo myitwarire.
Mu kiganiro jay-z yagiranye na GQ yavuze ko abantu bakunda gukabya iyo bavuga ko abakire bose ari babi aho yemeje ko imyitwarire y’umuntu idashobora gushingira ku mafaranga atunze ahubwo ko nubikora gutyo akenshi usanga ariyo mico imuranga mu buzima busanzwe.
Jay-z ubarirwa muri miliyari 2.8 z’amadorari nkuko bitangazwa na Forbes akaba ari umwe mu bazwiho kugira amafaranga menshi.
