Jason Derulo yabigarutseho ubwo yaganiraga na Complex News mu kiganiro cyitwa “Open Late with Peter Rosenberg”, aho yavuje ko yifuzaga gushaka umugore afite imyaka mike kandi ko ibyo byari kumufasha kugira ubuzima bwiza no kwirinda ‘stress’.
Yakomeje avuga ko mu bwana bwe yakuze yifuza kuzashaka umugore afite imyaka mike cyane, ariko nyamara akaba ari kubona inzozi ziri kugenda zikendera azireba.
Jason Derulo kuri ubu ufite imyaka 36 y’amavuko, avuga ko yakuze kera yifuza kuzashaka umugore byibuze iri mu myaka 23, ariko kuri ubu igihe kikaba cyaramusize kure.
Uyu muhanzi avuga ko gushaka umugore hakiri kare byari kumufasha kwirinda ingeso zimwe na zimwe ndetse bikanamurinda na stress.
Avuga ko kandi gushaka umugore hakiri kare bituma umuhungu amenya kugira inshingano hakiri kare, kuko buri gihe aba ari gukoresha ubwonko yibaza ikiri bumutunge n’umuryango we.
Kuri ubu Jason Derulo afite umwana umwe yabyaranye n’umunyamideli witwa Jena Frumes, mu mwaka wa 2021.



