Amatariki y’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yamaze kujya hanze.
Ku wa 20 Kamena 2026 abatuye i Huye nibo bazabimburira abandi kwakira abahanzi, ku wa 27 Kamena ab’i Karongi bazabona ibi bitaramo ku nshuro ya mbere.
Muri Nyakanga 2026, ku munsi wo kwibohora abatuye i Muhanga bazataramirwa n’abahanzi barimo Kevin Kade wamaze gutangazwa, naho ku wa 11 Nyakanga ab’i Nyagatare nabo bishimire kwakira abahanzi bakunda.
SOMA:Ku nshuro ya mbere Kevin Kade agiye gutarama imbonankubone muri Iwacu Muzika
Ngoma ku wa 18 Nyakanga niyo izaba itahiwe, maze ku wa 25 Nyakanga 2026 abatuye i Musanze nabo bongere kujya ibicu baririmbirwa imbonankubone n’abahanzi bakunda.
Mu gusoza MTN Iwacu Muzika Festival 2026 izabera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
