Arsene Wenger wanyuze mu ikipe ya arsenal nk’umutoza ariko ubu akaba akora muri FIFA yatanze igitekerezo kijyanye n’abakinnyi bahanwa baraririye, byemezwa ko ubu bigiye gutangira gukurikiranwa byagenda neza bikazashyirwa mu bikorwa.
Kuri ubu iki gikorwa kigiye gutangirira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Canada, nibigaragara ko ritanga umusaruro rizatangira gukurikizwa ku isi hose mu mwaka w’imikino wa 2027/2028.
İri tegeko riteganya ko umukinnyi azajya ahanirwa kurarira ariko umupira awuhawe umubiri we wose uri inyuma ya myugariro, bitandukanye ni uko ubu baguhana niyo ino ryawe cyangwa izuru ry’inkweto yawe ryarenze uwo mukinnyi muba muhanganye.