Tariki 26 Ukuboza nibwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel Banjamin Netanyahu na Gideon Mosh Sa’ar bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu kigenga.
Amakuru dukesha The Guardian yemeza ko ibihugu byombi byiteguye gutangira ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Perezida wa Somaliland Dr.Abdirahman Mohammed Abdalla yatangaje ko tariki ya 26 Ukuboza ari umunsi w’amateka kuko ku nshuro ya mbere iyi Leta yabonye igihugu cya mbere ku isi cyemeza ko ari igihugu cyigenga.
AMATEKA YA SOMALILAND
Mbere yo kubona ubwigenge 1960, Somaliland yari koloni igenzurwa n’ubwami bw’Abongereza (British Somaliland), nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’Abongereza , iyi Leta yiyometse kuri Somaliya yari ikurutse ubukoloni bw’Abataliyani.
Bidateye Kabiri izi Leta zombi ziyunze hamwe zikora igihugu, mu buryo busa nk’ubudashoboka kuko nta murongo mugari wari uhari w’uko iki gihugu cyari kimaze kuvuka cyagombaga kuyoborwa.
Ubutegetsi bwa Said Barre i Mogadishu nibwo bwabaye imbarutso yo gushaka kwigenga kw’iyi Leta kuko abanya-Somaliland bashinjaga Leta ya Barre kubatoteza.
Mu 1980 abo muri Somaliland baremye umutwe witwaje intwaro wa NSM (Somali National Movement) wari ugamije guhangana n’ubutegetsi bwa Siad Barre kugira ngo yemere ko ubutaka bwabo busubirana ubwigenge.
Mu 1991, SNM yakuyeho ubutegetsi bwa Barre, itangaza ubwigenge bwa Somaliland, kuva ubwo yubatse inzego za politiki n’imiyoborere ishyiraho n’ifaranga ryayo.
AMAHANGA YAHAGURUTSE
ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byagaragaje impungenge bitewe n’uko kwemerwa kwa Somaliland nk’igihugu cyigenga bishobora gutuma n’ibindi bice byo hirya no hino ku isi bishishikarira gushaka ubwigenge.
Guverinoma ya Somalia , Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe(AU), Turikiya, Misiri, Djibouti, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byamaganye icyemezo cyo kwigenga kwa Somaliland.
Ibi kandi byaje bikurikira Umuryango w’Abarabu, Umuryango w’Ibihugu bya Islam, ndetse n’umuryango w’Ibihugu byo mu Kigobe (GCC) nabo bamaganye iki icyemezo cya Leta ya Israel cyo kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Perezida Trump w’Amerika nawe mu kiganiro na The New York Post yamaganiye kure kwigenga kwa Somaliland.
KUTEMERWA KWA SOMALILAND BIGIRA IZIHE NGARUKA ?
Mu gihe Somaliland itemerwa nk’igihugu , ntishobora kuba umunyamuryango w’imiryango mpuzamahanga nka Loni cyangwa guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari mpuzamahanga nka Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF)
Ibi bikumira abashoramari b’abanyamahanga kuko baba babona ko ibikorwa byabo isaha kuyindi byajya mu kaga bishingiye ku gukorera mu gihugu gifunze mu ruhando mpuzamahanga.
Somaliland ni Leta ituwe na miliyoni 6.25 ,n’umusaruro mbumbe wa Miliyari 4.29 z’Amadolari .


