Umuramyi Israel Mbonyi yasubije abavuga ko yabyaye mu gasozi akabihisha, avuga ko nta muntu n’umwe agomba ubusobanuro ku buzima bwe.
Yabiharutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku gitaramo “Icyambu 4 Live” kizabera muri Bk Arena, yavuze ko ubuzima bwe bwite budafite undi muntu bureba uretse we.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA, kimubaza uburyo yakira izo mpuha, Mbonyi ati “Nta muntu n’umwe ngomba ubusobanuro ku buzima bwanjye bwite.”
Israel Mbonyi kandi yasubije Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wamusabye kwimurira ibi bitaramo muri Sitade Amahoro, avuga ko ikibazo cy’ibyuma by’amajwi kiri mu bituma atabikora.
“Kugeza ubu Bk Arena niyo ifite ibyuma by’amajwi bihagaze neza.” Mbonyi asubiza umunyamakuru wa 3D TV RWANDA. Uyu muramyi afite igitaramo “Icyambu 4 Live” kizabera muri Bk Arena tariki 25 Ukuboza 2025.




