Ishowspeed yaguze inzu mu Rwanda, nyuma yo kurwihebera agahishura ko ruri mu bihugu byiza yigeze akandagiramo.
Ubwo yageraga ahazwi nko mu marangi i Nyamirambo, Ishowspeed yahishuye ko yakunze u Rwanda cyane ku buryo yahaguze inzu ndetse ko ashobora kuhamara amezi abiri.
Asubiza umugabo basangiraga amubaza igihe azamara mu Rwanda, yagize ati “Ndahamara amezi abiri, namaze kugura inzu hano.”
Uretse ubwiza bw’u Rwanda bwamutangaje, Ishowspeed yakunze ibiryo ndetse ahishura ko yahagiriye umugisha kuko yungutse abarenga ibihumbi 90, bigatuma yuzuza Miliyoni 48 z’abamukurikira kuri YouTube.
Darren Jason Watkins Jr wamamaye nka Ishowspeed yageze mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 9 Mutarama 2026, akomereza mu akarere ka Musanze gusura ingagi, ku gicamunsi agaruka i Kigali.
Ishowspeed w’imyaka 20 ari kuzenguruka ibihugu bisaga 20 muri Afurika birimo u Rwanda, South Africa, Angola, Botswana, Eswatini, Mozambique, Zimbabwe, Algeria, Benin, Egypt, Ethiopia, Ghana, Ivory Coast, Kenya, Liberia, Morocco, Namibia, Nigeria, Senegal, na Zambia.
Speed ashimirwa kuba ambasaderi mwiza w’umugabane w’Afurika kubera ko ari kugaragaza isura ya nyayo bitandukanye n’ibitangazamakuru biyigoreka.

