Guverinoma ya Iran ibinyujije mu mujyanama mukuru w’umuyobozi w’Ikirenga Ali Shamkhan, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gusubiza Amerika na Israel ku bitero byose bayigabaho.
Perezida Donald Trump, ubwo yakiraga minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu iwe mu rugo muri Leta ya Florida, yaburiye Iran ko bashobora kongera kuyigabaho ibitero isubukuye ibikorwa byayo byo gucura intwalo za Nuclear.
Abinyujije ku rukuta rwa x, Ali Shamkhan yahise asubiza aba bayobozi bombi ko Iran ifite ingamba z’ubwirinzi ziteguye guhangana n’ibitero ibyo aribyo byose bishobora kugabwa kuri iki gihugu mbere yuko biba.
Tariki 22 Kamena 2025, Israel kubufatanye na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bagabye ibitero ku bikorwa by’inganda za Nuclear za Natanz, Fordow na Isfahan rwagati muri Iran.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, nawe yashimangiye ko iki gihugu cyiteguye gusubiza ibitero bazakigabaho mu buryo bukomeye cyane.
