Inzoga zifatwa na benshi nk’ikirango cy’umuco mu bihugu byinshi hirya no hino mu isi, nyamara hirya yiyo shusho hari ikindi kibazo gihangayikishije kitavugwa.
Raporo y’ishami rya Loni ryita ku buzima WHO, igaragaza ko buri mwaka inzoga zihitana abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganatandatu (2.6 million), mu bice bitandukanye mu isi.
Inzoga zica abantu bakubye inshuro enye abicwa na SIDA buri mwaka, kuko WHO igaragaza ko abo ihitana bangana n’ibihumbi 630,000. Ni bake ugereranyije nabo inzoga zica.
Umugabane w’Uburayi uza ku isonga mu kugira abaturage babaswe nazo, aho 800,000 bapfa buri mwaka, umugabane w’Afurika ugakurikira ndetse na Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’abaturage 300,000.
Igiteye inkeke kurushaho kuri benshi nuko urubyiruko ruza mu myanya y’imbere mu bahitanwa n’agatama buri mwaka.
