Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yihanangirije umunyamakuru wababajwe n’uburyo akoresha umutungo we.
Uyu munyamakuru uzwi ku mbuga nkoranyambaga witwa Karegeya Omar yagaragaje ko Mutesi Jolly atari akwiye kugura ibitabo byinshi afasha mugenzi we Miss Naomie, kuko atari we ubabaje kurusha abandi.
Ubwo Karegeya yaganiraga n’umunyamakuru mugenzi we Cassien Pizzo, yavuze ko Jolly yari akwiye guhanga ijisho abana bataye ishuri, abantu bababaye kuko “Mu banyarwanda bakeneye ubufasha Naomie atarimo”.
Mutesi kwifata byaranze amusubiza ko uko akoresha umutungo we bitamureba kandi ko ibyo bitabo yaguze bizifashishwa mu bukangurambaga bazakora bugenewe abana n’abanyeshuri.
Mu magambo ye ati ” Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora.”
Akomeza agira ati “Ikindi nakoresheje ayanjye uko byumva, singombwa ngo tubyumvikaneho. Ntimugakabye kabisa”.
Mu minsi ishize ubwo Naomie yamurikaga igitabo yise “More than a crown” kigaruka ku buzima bwe, Rwiyemezamirimo Mutesi Jolly yaguze ibitabo 100



